Letra

Yanditswe na Berry G Lukson Riderman: Ibisumizi All stars on this one T-Brown DJ Zizou Kamichi: Oh oh oh sinzi uko ambona Arambona agaseka Arambona agaseka Kitoko: Rubavu rwanjye (aha) Ni iki kigusetsa? (eh) Sinzi impamvu undeba mu maso ukampa igitwenge Paccy: Amaso y'iwe sinzi uko ambona Anseka iteka turebana sinzi uko ambona Inseko y'iwe intera ubwo kuko ntazi ikihishe Wenda ndi sawa, wenda ndanasekeje Uwampa amahirwe yo kuvumbura Nkamenya igihishe inyuma y'ibyo mbona nkareka kwishuka Inseko y'iwe wenda nayo si shyashya Dore ko iby'ubu byose byabaye inshinwa Social Mula: Iyo ndoro mbona buri munsi Niba itamfitiye urukundo ngaho ndekura Nkeneye ibisobanuro Ndacangwa rwose Niba unyiyumvamo bivuge Kuko byaba bikomeye Niba utanshaka Yaba ari yo mpamvu usetswa no kumbona? Fireman: Yeah, yeah man Ntabwo byoroshye, abona nsekeje Nibaza igituma ambona akampa inkwenene Niba ari icyasha cyangwa mfite ubusembwa Sinzi, gusa ni cyo nkwiye kumenya Humura sindi nyamuryabana Nziko wahuye na benshi mukanatana, yeah Wasanga uba useka injuga zanjye nkaba umuhwere Kuko uba warazitewe, yo Al Pacino yari yaranshonesheje Nkamuhwika, nkapfusha ngo dukomeze None byarangiye ngoswe n'iyo taille Fireman mba ndasekewe Danny Nanone: Arambona agatwenga Sinzi miba ari ugupinga Gusa icyo ntazi nuko ambona fresh cyangwa fake Ni umwe muri bamwe nkeneye kuvama mo umwe Tugatera igikumwe nkamubatiza kibonumwe Ni umukobwa w'i Gasabo wuje ubwuzu ufite swagger Nzabivuga naseka nseke nti nanjye nakinaga Mbahunge, unsange, nkwere umuryango Ab'amatiku n'ishyari tubereke umuryango Kamichi: Oh oh oh sinzi uko ambona Arambona agaseka Arambona agaseka Kitoko: Rubavu rwanjye (aha) Ni iki kigusetsa? (eh) Sinzi impamvu undeba mu maso ukampa igitwenge Ama-g: Kurura, amaso andye Indi ihura n'inseko Intera ubwuzu njye mu gihirahiro Nimba ntari mu nyungu ndi mu gihombo Ndishimiwe cyangwa se ndi gusekwa Iyo ambonye araseka impamvu intera kwibaza Nshaka kubimenya kuko nanga kwicuza Nshaka igisubizo: Yes, No, Vrai ou Faux Afrobeat yo, ibisumizi Yari iyo, Al Pacino Kurura, mukunzi ngwino T-Brown, Ama-G The Black TMC: Uko useka kose Uko undeba kose Nshaka kumenya niba nsa nabi Cyangwa se neza Mbwira nshaka kumenya icyo useka Eh, mbwira menye icyo useka Ciney: Kuki umbona ugaseka, yo Ngo iwanyu niko murira Excuse me, Mister, kuki umbona ugaseka? Ritobore, bivuge erega ntacyo bitwaye Akari ku mutima gasesekara ku munwa Ikibazo ni ubwoko bw'inseko unsekera Nkeneye kumenya, ha, haha, eh Kiki umbona ugaseka? Passy: Iteka iyo duhuje amaso uraseka Nkeka ko wamaze gusoma mu mutima wanjye Nk'usoma igitabo gifunguye Umutima utuje Tracy: Sinzi nimba unsekera Unsaba ko ndikocora Ese ni iki kigusetsa Ngaho mbwira Kitoko: Maso y'inyana ko undeba Maso y'inyana ubwo usetse iki? En tant que moi nakupenda Gabanya ibitwenge Kamichi: Oh oh oh sinzi uko ambona Arambona agaseka Arambona agaseka Kitoko: Rubavu rwanjye (aha) Ni iki kigusetsa? (eh) Sinzi impamvu undeba mu maso ukampa igitwenge Babou: Yeah, yeah, yeah, every day Kuki iyo umbonye utangira ugaseka Anyway, nagenda ukabireka Si uyu munsi, ubikora kuva kera Nshaka kumenya ni iki kibitera Yego mu nzira ngenda mbitambika Urabizi ntabyo gushinyika Akagendo, kurya reggae Wabihaye inyito ngo ni agatigito Data we! Wasanga ankemesha Mama we! Ndeba nk'uwikopesha Witinya, ngaho mbwiza ukuri Iyo ubonye Babou, ubona Cartoon? Platini: Uko anteye imboni, aramwenyura Uko andebye mu maso, aramwenyura Nimulembo nime kubali Saba sango lake hatali Ariko burya aseka iki Ariko inseko y'iwe iranjijisha Bull Dogg: Yeah, El Patrone Buddha, mukure mu bwigunge Mukure ku cyapa asa n'uwumiyeho Mu rwikekwe amaranye iminsi Rw'ako gaseko ntazi kadasobanutse Urisetsa nkikeka nkireba Joker nkikeka amababa, yeah Sinderera, sindi Ali Kiba Ndi nka Rugamba, Samba cyangwa Ali Baba Half ya andara nzagusiga dara Nizitagufata nzaguhamagara Ugire swagga Kara Ujye wakwamamara El Patrone umwite Kimaranzara Sandra Miraj: Yeah, yeah Ihere amaso wisekere yeah Wihere ijisho winumire ah Ibijya gucika bica amarenga Ijisho ryemere weho ntiwanenga Arambona agaseka, natambuka agaseka Namureba haha baby boy nkumirwa Seka, seka, please humeka Fata akuka maze nyuma umbwire icyo ushaka Neg G The General: I'm on it again Arambona akamwenyura agatwenga agaseka Mba ndi kure y'iwe, amaso y'iwe akayatereka Nkagira ngo arampamagara maze ubwo nkamwegera Namufata akandekuza akanyita ingegera Unashaka nini dada? Ese unkundira iyi cwanga? Ese ninjyewe wanga? Cyangwa nuko mvuga ibigambo byinshi ugakeka ndi bazanga? Riderman: Nkeneye kumenya niba utari nyamusekana imbereka Kuko agaseko unyereka gatuma hari byinshi nkeka Erega, nyamuneka, nanjye sinjye rwose urantoneka Ndatonekara, nenda no kuhasiga amagara Kamichi: Oh oh oh sinzi uko ambona Arambona agaseka Arambona agaseka Kitoko: Rubavu rwanjye (aha) Ni iki kigusetsa? (eh) Sinzi impamvu undeba mu maso ukampa igitwenge (Oh oh oh sinzi uko ambona) Sinzi impamvu undeba mu maso ukampa igitwenge
Writer(s): Joseph Masengesho, Jezelle M Evans Lyrics powered by www.musixmatch.com
instagramSharePathic_arrow_out