Lirik

Biroroha gushima Iyo byose bigenda neza mu buzima Biroroha gusimba Iyo amashimwe atemba nk'uruzi impande zose z'ubuzima Biragora kurinda umutima kutiheba ntiwiganyire Iyo abandi basubizwa wowe nta gihinduka Biragora kurinda ururimi kutavuga ibidakwiye Iyo amasezerano asa nkaho atinda Ariko Nziko ubasha gukora ibirenze ibyo nibwira Kandi inzira zawe ni ibihumbi ng'ungirire neza Gusa niyo utakura ibisa n'imisozi imbere yanjye Nzakomeza Nkwizere Kandi niyo utasubiza gusenga no gusaba kwanjye Nzakomeza Nkwizere Kukumenya sinibeshye, Kugukurikira sinayobye Nzakomeza Nkwizere Ibibazo by'ubuzima sibyo byatuma ndekera Nzakomeza Nkwizere Nakubonye ukora ibirenze ibyo nagusabye Nakubonye uca inzira naho ntakekaga inzira Nakubonye ukora ibirenze ubwenge bw'abantu Nakubonye ukiza n'indwara zananiranye Nakubonye ubohora imitima yariboshywe Ubu sibwo narekera, nshoboza kukwizera Gusa niyo utakura ibisa n'imisozi imbere yanjye Nzakomeza Nkwizere Kandi niyo utasubiza gusenga no gusaba kwanjye Nzakomeza Nkwizere Kukumenya sinibeshye, Kugukurikira sinayobye Nzakomeza Nkwizere Ibibazo by'ubuzima sibyo byatuma ndekera Nzakomeza Nkwizere
Writer(s): Elie Bahati Lyrics powered by www.musixmatch.com
instagramSharePathic_arrow_out