クレジット
PERFORMING ARTISTS
Muyango
Performer
COMPOSITION & LYRICS
Muyango
Songwriter
PRODUCTION & ENGINEERING
Pastor P.
Producer
歌詞
Tubavuge ibigwi Intwari z’u Rwanda
Ubutwari iwacu ni umuco karande
Ukomoka ku basokuruza bacu,
Baguye u Rwanda ku ruhembe rw’umuheto
Mbabwire amateka y’ubutwari bwacu
Ntabwo ari ubwa none, Ni ubwa kera cyane,
Buva kuri Gihanga, wahanze u Rwanda
N’abatumye Rwanda nti rwandagare
Tubavuge ibigwi Intwari z’u Rwanda
Ubutwari iwacu ni umuco karande
Ukomoka ku basokuruza bacu,
Baguye u Rwanda ku ruhembe rw’umuheto
Umurage mwiza kandi w’ubugabo
Wahindutse umuco mu bana b’u Rwanda
Tuwusigasire, tuwutoze n’abato
Ukomeze wande mu Rwagasabo
Tubavuge ibigwi Intwari z’u Rwanda
Ubutwari iwacu ni umuco karande
Ukomoka ku basokuruza bacu,
Baguye u Rwanda ku ruhembe rw’umuheto
Tuvuge imyato y’Izamarere,
Zarengeye u Rwanda rugeze aharenga
Zacubije induru n’imiborogo
Ubu rweze amahoro ruravuga impundu
Tubavuge ibigwi Intwari z’u Rwanda
Ubutwari iwacu ni umuco karande
Ukomoka ku basokuruza bacu,
Baguye u Rwanda ku ruhembe rw’umuheto
Zifite umugaba, kandi w’umugabo
Imvugo niyo ngiro, ntagondwa kirazira
Yagwije amahoro mu Rwanda hose,
Abo mu mahanga bo bamwise umuvunyi.
Tubavuge ibigwi Intwari z’u Rwanda
Ubutwari iwacu ni umuco karande
Ukomoka ku basokuruza bacu,
Baguye u Rwanda ku ruhembe rw’umuheto
Uwamuvuga ibigwi, bwakwira bugacya,
Abamuvuga imyato ni abo batabaranye,
Jyewe namwise Umugoboka rugamba,
Umushumba w’ubugabo, akaba ingabo iganje.
Tubavuge ibigwi Intwari z’u Rwanda
Ubutwari iwacu ni umuco karande
Ukomoka ku basokuruza bacu,
Baguye u Rwanda ku ruhembe rw’umuheto
Atwibutsa Imanzi, Imena n’Ingenzi
Za ntwari zacu zatabariye u Rwanda,
Zirimo urubyiruko rw’intangarugero,
Rwitangiye ubumwe bw’abana b’u Rwanda
Tubavuge ibigwi Intwari z’u Rwanda
Ubutwari iwacu ni umuco karande
Ukomoka ku basokuruza bacu,
Baguye u Rwanda ku ruhembe rw’umuheto
Tubavuge ibigwi Intwari z’u Rwanda
Ubutwari iwacu ni umuco karande
Ukomoka ku basokuruza bacu,
Baguye u Rwanda ku ruhembe rw’umuheto
Written by: Jean Marie Muyango

