album cover
Ibihe (Live)
album cover
Ibihe (Live)은(는) {albumName} 앨범에 수록된 곡으로 2020년 2월 2일일에 12stones Records에서 발매되었습니다.Hari Ubuzima (Live)
2020년 2월 2일
라벨12stones Records
BPM107
멜로디에 강한 음악
어쿠스틱 악기 중심
발랑스
춤추기 좋은 음악
에너지

가사

Sinazamuye ijwi ryanjye hejuru, nkumenyesha iby'ibi bihe
Nafashe n'umwanya ndaguhamagara, nkumenyesha iby' isarura
Nkubwira iby'ubwami ko bwegereje, witegure, umes' ibishura byawe
Imvura iracyagwa muri ya mihana, izuba riracyarasa
Ariko ibihe ntibikakumare imbaraga z'umutima
Kuk' ubwami bw'Imana bwegereje, witegure umes' ibishura byawe
Ibihe bizashika, abami bahinduke
Abantu benshi bazibagira rya jambo ry'imfatiro z'isi
Wibuts' abasigaye begere ya ntebe bitwaje intwaro zose z'ukuri
Tuzamuke wa musozi wera
Za nzandiko zo kuguhugura, waribagiwe urazita
Ariko kubw' urukundo nkigukunda, nkwandikira urwa kabiri
Nkubwira iby'ubwami ko bwegereje, witegure umes' ibishura byawe
Ko tumeze nk'ibisukwa ku gicaniro kuko n'igihe cyacu gisohoye.oooooh
Ibihe bizashika, abami bahinduke
Abantu benshi bazibagira rya jambo ry'imfatiro z'isi
Wibuts' abasigaye begere ya ntebe bitwaje intwaro zose z'ukuri
Tuzamuke wa musozi wera
Ibihe bizashika, abami bahinduke
Abantu benshi bazibagira rya jambo ry'imfatiro z'isi
Wibuts' abasigaye begere ya ntebe bitwaje intwaro zose z'ukuri
Tuzamuke wa musozi wera
Tuzamuke wa musozi wera (dukweture inkweto)
(Twegere igicaniro, dutambe ibitambo) Tuzamuke wa musozi wera
(Twandikishe amateka y'ibihe bizaza) Tuzamuke wa musozi wera
(Duhabwe indirimbo, iyo tuzaririmba) Tuzamuke wa musozi wera
Tuzamuke wa musozi wera
Written by: Israel Mbonyicyambu
instagramSharePathic_arrow_out􀆄 copy􀐅􀋲

Loading...