Lyrics

Iyo nibuts' ibyiza wankoreye Sinabimara, sinabirondora Ese ndinde, wo kwitabwaho N'umwami, mana Impamvu ndayizi Wandemy' ubikuye ku Mutima Nanjye Nkubwire Nzakugw' Inyuma Nzakunambaho, Yesu Bizira Iherezo Nzagukunda Nzagukuyakuya Nzaguheka mu mutim' ukunze Nzakugendana Nzakuvuga n'ibigwi Muri wowe niho mbonera Gutuza Muri wowe niho mporezw' amarira Nzagir' umwete wo gukor' ibyiza Ngwiz' imirimo y'iby' ushaka, ushima Man' undinde, nyumv' undind' umugayo Mana, ni wow' uncigatiye Ni wowe mpfumbas' ubutarekura Ndindir' umutima Uwiharire, Uwuganz' uweze Man' unyishimire Nzagukunda Nzagukuyakuya Nzaguheka mu mutim' ukunze Nzakugendana Nzakuvuga n'ibigwi Muri wowe niho mbonera gutuza Muri wowe niho mporezw' amarira Yesu Weee yesu wanjyeee
Writer(s): Richard Ngendahayo Lyrics powered by www.musixmatch.com
instagramSharePathic_arrow_out