Music Video

UZI GUKUNDA by Vedaste N. Christian. official video
Watch {trackName} music video by {artistName}

Featured In

Credits

COMPOSITION & LYRICS
Christian N Vedaste
Christian N Vedaste
Songwriter

Lyrics

Iby'urukundo rwawe Yesu we Byananiye kubyumva Mpora mbisoma nkabyumva babyigisha Nkabikurikira ariko sinyurwa Mbyibaza ku manywa nkageza ubwo nsinzira Nkabibyukana, sindabishyikira ohhhh Nabuze n'umuhanga wabinsobanurira neza Babivugaho agace gato gusa nkumva sinyuzwe Iby'urukundo rwawe biraremereye cyane Ubwonko bwanjye ubanza butabibasha Ayiiiiiii, ubwonko bwanjye oya ntibwabibasha Ni wowe wenyine gusa uzi gukunda Abandi turagerageza, ehh ni ukugerageza Ariko wowe Mwami wanjye gukundda urabizi Yesu weee, urabizi Bakwambitse ingofero y'ubugome Ari ryo kamba ry'amahwa ngo rikubere ingata Maze wikorere umusaraba uribubambweho Kwikorera ntibyari gushoboka Ushyira ku bitugu, ushyira nzira uragenda Ugenda uwugwana, urihangana Umubiri wawe uhinduka inyama uremera Bawushinga ureba uramaramaza Bawukubambaho urabyemera ngo ni ukubera urukundo Kandi abo wakundaga gutyo, ntibakwemeraga Iby'urukundo rwawe jye biransiga Ndagusabye ku rutonde rw'ibikorwa Bizakorwa tugeze imuhira Ntihakaburemo umwanya w'ubuhamya Unganirize iby'urukundo rwawe Kuko iyo mbitekereje jye biransiga
Writer(s): Christian Vedaste Lyrics powered by www.musixmatch.com
instagramSharePathic_arrow_out