Lyrics

Nganji Nyirabugenge n'ubugenge Ubwanjye bwameze ubwenge Siwamenya n'ubugenga Aho buri burya wasenga Amajoro ndara niruka Nkagumya wenda mfukama nkasenga Nkasaba Imana kuba yamfasha Nanjye nkahiga ubuzima Nkatigita ari wowe mpigira Siwigeze umenya iby'inzira Umutimanama ntago wigira Ntiwamenya umwijima Nyagasani dawe nyir'impuhwe Mfashiriza nanjye uyu muntu Areke kunteza imishushwe n'imbeba Areke kundaburiza Ese ni iki ntaguhaye? (Ese ni iki ntaguhaye) Na Kinyatrap uzayitware Waketse ko njye ntari uwawe N'umutima naguhaye Byose utware, byose utware Kinyatrap uzayitware Waketse ko njye ntari uwawe N'umutima naguhaye Byose utware, byose utware Nasanze utari uwanjye byibuza nkugira uwanjye Inzozi nari nararose zose zari izanjye Nkirya nkimara kugira ngo nkugume impande Ukadukina nk'aga chase cyangwa se aka dame Ese urabyibuka byibuza Mbwira icyo umpora ubu utandiza Wiyemeje kuzandaburiza Niba udashaka ko dupfa ubusa Izi nyandiko zo s'izubusa N'ubwo umutima ubu uri gushya Uri gushya, uri gushya, uri gushya eeeh Ndi mu giti nk'inyoni, kubona unkinira nyinshi N'ibyo uba umbwira ari byinshi Uko biri usanga abasinzi Uri kwiruka usa nk'uwatinze, usubira mu byo warenze Nyagasani ni we ubizi Ndi mu giti nk'inyoni Nyagasani dawe nyir'impuhwe Mfashiriza nanjye uyu muntu Areke kunteza imishushwe n'imbeba Areke kundaburiza Ese ni iki ntaguhaye? (Ese ni iki ntaguhaye) Na Kinyatrap uzayitware Waketse ko njye ntari uwawe N'umutima naguhaye Byose utware, byose utware Kinyatrap uzayitware Waketse ko njye ntari uwawe N'umutima naguhaye Byose utware, byose utware
Writer(s): Dominique Ngabonziza, Muheto Bertrand Lyrics powered by www.musixmatch.com
instagramSharePathic_arrow_out