Music Video

Credits

PERFORMING ARTISTS
Israel Mbonyi
Israel Mbonyi
Performer
COMPOSITION & LYRICS
Israel Mbonyi
Israel Mbonyi
Songwriter
PRODUCTION & ENGINEERING
Israel Mbonyi
Israel Mbonyi
Producer

Lyrics

Sinazamuye ijwi ryanjye hejuru, nkumenyesha iby'ibi bihe Nafashe n'umwanya ndaguhamagara, nkumenyesha iby' isarura Nkubwira iby'ubwami ko bwegereje, witegure, umes' ibishura byawe. Imvura iracyagwa muri ya mihana, izuba riracyarasa Ariko ibihe ntibikakumare imbaraga z'umutima. Kuk' ubwami bw'Imana bwegereje, witegure umes' ibishura byawe. Ibihe bizashika, abami bahinduke, Abantu benshi bazibagira rya jambo ry'imfatiro z'isi Wibuts' abasigaye begere ya ntebe bitwaje intwaro zose z'ukuri Tuzamuke wa musozi wera. Za nzandiko zo kuguhugura, waribagiwe urazita Ariko kubw' urukundo nkigukunda, nkwandikira urwa kabiri Nkubwira iby'ubwami ko bwegereje, witegure umes' ibishura byawe. Ko tumeze nk'ibisukwa ku gicaniro kuko n'igihe cyacu gisohoye.oooooh Ibihe bizashika, abami bahinduke, Abantu benshi bazibagira rya jambo ry'imfatiro z'isi Wibuts' abasigaye begere ya ntebe bitwaje intwaro zose z'ukuri Tuzamuke wa musozi wera. Ibihe bizashika, abami bahinduke, Abantu benshi bazibagira rya jambo ry'imfatiro z'isi Wibuts' abasigaye begere ya ntebe bitwaje intwaro zose z'ukuri Tuzamuke wa musozi wera. Tuzamuke wa musozi wera (dukweture inkweto) (Twegere igicaniro, dutambe ibitambo) Tuzamuke wa musozi wera (Twandikishe amateka y'ibihe bizaza) Tuzamuke wa musozi wera (Duhabwe indirimbo, iyo tuzaririmba) Tuzamuke wa musozi wera Tuzamuke wa musozi wera.
Writer(s): Israel Mbonyi Lyrics powered by www.musixmatch.com
instagramSharePathic_arrow_out