Lyrics

Kuvanjye nkivuka sinigeze mbona mama wabyaye Namenye ubwenjye mbona mbana na papa gusa (×2) Nkumva abandi bana bahamagara ngo mama arihehe Ibyo nabyumva umutima wanjye ukababara (×2) Nange mbaza papa nti mama wambyaye abahehe? Papa aransubiza ati" nyoko wakubyaye yaradutaye " Yakuntanye cyera Cyera cyane ukiri muto Ngo ntashoboye urugo rwabatindi yego yee (×2) Njye ndashimira papa yuko yanyitayeho nkiri muto Niwe wandeze akanantoza imico myiza mubandi bana Igihe namurushyaga nkiri muto yaranyihanganiye Wasangaga akubita hirya hino ashakira umwanawe ubuzima bwiza (×2) Imana izafashe mama azibukeko yasize umwana ukiri muto Azapfe nokuza kureba ukonsigaye ngana yego we Azapfe nokuza kureba uko nsigaye ndirimba yego we Byonyine dukubitanye amaso nanezerwa cyane wee Ibyishimo byaba byishi mbonye mama wambyaye yego wee Ibyishimo byaba byishi mbonye mama wambyaye yego we Gira imbabazi gira impuhwe nyishi mama zababyeyi yego weee Gira imbabazi gira impuhwe nyishi zababyeyi yego weee Gira imbabazi gira impuhwe nyishi mama zababyeyi yego wee Rich malik na Chou chou mihigo
Writer(s): Chouchou Mihigo, Rich Malik Lyrics powered by www.musixmatch.com
instagramSharePathic_arrow_out