album cover
Inyongezo
World
Inyongezo was released on February 14, 2026 by MusicHub as a part of the album Inyongezo - Single
album cover
Release DateFebruary 14, 2026
LabelMusicHub
Melodicness
Acousticness
Valence
Danceability
Energy
BPM89

Music Video

Music Video

Credits

PERFORMING ARTISTS
Urubera
Urubera
Performer
COMPOSITION & LYRICS
Urubera
Urubera
Songwriter

Lyrics

Inyongezo y' ubuzima
Ntizampinyuze ngo imbuze
Gukunda no gukundwa
Imbuze kwishima no gushima
Imbuze kubaho no kureka
Abandi ngo babeho
Kugeza igihe Nzatahira
Iwabo w' abantu
Kugeza igihe nzatahira
Iwabo wa twese
Simvugira mu matamatama
Mvuga ibyo nzasubiramo
Kwihangana no kudaca ibikuba
Mfata ubuzima uko buje
Uwo ninjye, uwo ninjye
Amateka n ubumenyi n' ingenzi
Ndabyiga kandi nkanabyigisha
Ngasoma nkanasomesha
Nkumva kandi ngakurikira
Erega kwiga ni urugendo
Ni urugendo
Ndakora aho kwitotomba
Nkiyubaka nkanubaka abandi
Nkigira kandi nkubaha
Erega si amarangamutima
Yose avugwa
Erega si ububabare bwose
Busaba amarira
Ukuri ntikuntera ubwoba
Ukuri Ntigusaba imitako
Impinduka uzifata uko zije
Si urusaku sino kwibona
Ni ubutwari n' ukwanga umugayo
Ooh ooh ooh
Inyongezo y' ubuzima
Ntizampinyuze ngo imbuze
Gukunda no gukundwa
Imbuze kwishima no gushima
Imbuze kubaho no kureka
Abandi ngo babeho
Kugeza igihe Nzatahira
Iwabo w' abantu
Kugeza igihe nzatahira
Iwabo wa twese
Inyongezo y' ubuzima
Ntizampinyuze ngo imbuze
Gukunda no gukundwa
Written by: Urubera
instagramSharePathic_arrow_out􀆄 copy􀐅􀋲

Loading...