album cover
album cover
NDACYABABARA was released on April 29, 2026 by Dajah Group as a part of the album INZIBUTSO
April 29, 2026
LabelDajah Group
BPM80
Melodicness
Acousticness
Valence
Danceability
Energy

Lyrics

Ndacyababara Ndacyagukumbura ndacyibaza byinshi byinshi cyane
Ndota mbona mbona amashusho numva amajwi ndahumurirwa
Intimba ntiyica kandi agahinda suguhora urira.
Ndacyababara ndacyicuza mporana ikimwaro cyinshi cyane
Ndota umunsi nziyakira nkahora nakamba nsaba imbabazi
Intimba ntiyica kandi agahinda suguhora urira.
Ndacyababara ndacyafite intimba nyinshi ndacyabaza Jah
Nigute ibyabaye utaje kubyamagana iminsi ijana
Miliyoni irenga Mana ihasiga amagara
Ibi bituma nibaza niba koko mana ubaho cyangwa niba
Wararemye isi akaba ariko tubaho nigute waremye imitima
Ukayiha uruhande rwera ukongeraho umwijima ese nuko
Washatse ko bigenda na none ntabwo nahora ndira
Ntabwo nababara iteka ntabwo nahora mbiha
Kandi ansabye imbabazi neza ntabwo nzahora mpisha ukuri
Kandi ari amateka nyayo ntayo nasiba
Reba aho uru Rwanda rugeze ari wowe ntakimwaro wagira
Iyi leta intambwe yaduteje ni iyihe mpano wayiha
Ntayo kuko ntacyandutira ubuzima
Ntakiruta umutima mwiza w’ubutwari
Inkotanyi zanoje kugira.
Ndacyarakara ndacyabaza Imana nkayibaza byinshi byinshi cyane
Ndacyayigaya nyigaya kubura nyigaya byinshi byinshi cyane
Intimba ntiyica kandi agahinda suguhora urira
Intimba ntiyica kandi agahinda suguhora urira
Intimba ntiyica kandi agahinda suguhora urira
Ndacyababara.
Written by: Christiane Uwase BUKURU, Lyivuze Gwiza Alain, Peace Jolis, Semana Kevin
instagramSharePathic_arrow_out􀆄 copy􀐅􀋲

Loading...