歌词
Navuye iwacu mucyaro ngana hano i kigali nje gushaka amafranga imana irayampa maze mukuyabonaimibare imbana micye nabona amajipo magufi ubwenge nkumva ndabutaye inshuti zange zinyoshya kujya mukabari nahereye kukinamba aho bita kwa bonke bar nabona amajipo namabuno nkumva ubwenge burayobye ntibwakeye kabiri inshuti zirakomeza zinganiriza ibigendanye no kurya amafranga bucyeye kabiri mba ngeze kugisimenti ngera kugismenti mbona ho ni paradizo indaya zarazaga zikanyongorera mugutwi zikambwira ko zinkunda sugukora mwikofi
Nazamuraga bitanu sinibuke kugaruza kubera ko nabonaga bashobora kunseka twaratahanaga tukigerera muburiri bugacya mugitondo ngasanga utuntu twose banyibye
Burya koko mbabwire nta mafranga adashira narinfite ibiceri sinumvaga ko bizashira iyo namaraga kurya numvaga ntamuntu ushonje
Nyuma yo gushirirwa inshuti zanshizeho nsigara ndi ngenyine nicira isazi mujisho inzu nyimukamo rwose mpita njya mumuferege utwo mbonye twose nubundi nkatunywera icyuma
Nyuma naje kubona akazi ndongera ndakora udufaranga ndatubona biranga biba kwakundi mpura nabakobwa bambwira yuko tuzabana
Weee cacana
Mama nawe mucyaro yirirwa ampamagara aca hirya no hino ngo papa yamutumye ngo bakeneye umukazana ndetse numwuzukuru kandi abakobwa nge mbona nta muntu twabana reka ntegereze wenda uwange avuke harigihe azaba afite imico myiza ese ninzana umugore tukajya turara turwana ese ibyongibyo bizaguhesha agaciro mamaaaa mamaaaaa ihangane
Abasore bikigali byaratuyobeye dupfa gushoreraho ntabyagakingirizo kandi nukuri ibirwara hano hanze bimeze nabi ibinini byumutezi byabaye icyayi cya mugitondo
Written by: dusengimana jacques