制作
出演艺人
RoMeo Rapstar
表演者
Pogatsa
表演者
Icenova
表演者
NGABONZIZA Dominique
音乐总监
Shema Romain
说唱
Thierry Ndorisimbi
说唱
Ishimwe Olivier
说唱
作曲和作词
Shema Romain
词曲作者
Thierry Ndorisimbi
词曲作者
Ishimwe Olivier
词曲作者
制作和工程
Dr. Nganji
制作人
NGABONZIZA Dominique
制作人
歌词
Intro: Pogatsa
Ndi rukamatamushogoro rwa ntamushobora
Iyo iwacu bataseye sinseka
Verse 1: RoMeo Rapstar
Nakuze ntacyo mfite
Ngira inzozi zintera ubwoba
Sinatinye ntaho nguhishe
Ku rugamba nafashe inkota
Natsinze ibyo natinyaga nimureke njye nshire inyota
Nibiba ngombwa munkize uyu mukobwa ahubwo munyihere inyonga
Amakosa anzanira kwicuza
Gusa ntibimbuza kwicuma
Namenye uko ubukene busa
Niga guhiga kare bugicya
Ubuzima ni urugendo nubwo tudahuje intego
Buri munsi mpiga ihaho mubo tudahuje inzego
Nkeneye indagu ibi biparu bikabyara indamu
Mube bihemu nibere ijosi nimwibere ibitugu
Bridge: RoMeo Rapstar
Nkeneye indagu ibi biparu bikabyara indamu
Mube bihemu nibere ijosi nimwibere ibitugu
Chorus: RoMeo Rapstar & Pogatsa
Ibintu biriho imihigo n'imihigo y'ijoro nyirimo mbirimo
Ibintu biriho imihigo n'imihigo y'ijoro nyirimo mbirimo
Ndi rukamatamushogoro rwa ntamushobora
Iyo iwacu bataseye sinseka
Ibintu biriho, ibintu biriho
Ibintu biriho imihigo n'imihigo y'ijoro nyirimo mbirimo
Mfite ibyaha byinshi, Mana mbabarira
Ibintu biriho
Verse 2: Icenova
Ko womongana, byuka wiruka
Igikuba waciye wiruka
Cyashumitse isi yambaye inzaduka
Igitebo gicunda amabara
Kubinyura ku ruhande
Aga password n'ugupfushapfusha
Byose byabaye rusange
Uwayombye niwe basumbira
Nsamira amayira ndiruka
Byinshi mukashize nicuza
Amabavu y'imihini mishya
Nuguharura inzira
Uwacitse ururondogoro
Ikiboko cyivuza ubuhuha
Uwaceje ndomboro
Niwe center ya attention
Nigute twisanze aha hantu
Inigga zitsapa amakanzu
Urukundo n'urunturuntu
Mana nsimba imyaku
Amen, amen, amen, Amen!
Verse 3: Pogatsa
Ibyaha ndabyicuza
Gatoki nk'abacuzi
Nyita inkwakuzi
Sindi umwambuzi
Mbona ndi agapanci
Nirirwa nkwamye meze nk'uryamye bizengarame
Mbese twese haje se
Umwana yatose
Oya se maze unyaruke turye umuneke
Bukende bapancike
Muharike yiruke
Nzamwibuke, nzamwibuke
Written by: Ishimwe Olivier, Shema Romain, Thierry Ndorisimbi