歌詞
Ese urukundo urwuhiriye rwanamba
Oya
Ubwose rudindira kubw' impamvu ingana ururo
Nibyo
Gusa urwo unkunda
Ndabizineza ntacyarutokoza
Icyo rero ntajya ndota
Ni ugushingura ikirenge ngana aho utari
Nzirikana yuko umutima wawe wawunzigamiye
Uri impamvu yo kwicuma kw' iminsi yanjye
Uzahora uziritse ku nkingi y' umutima
Wagukunze ubudahwema
Nzahora nkukumbura uko duhorana
Rukundo rwanjye ubudahwema
Hey
Ubudahwema
Ubudahwema
Ubudahwema
Hey
Ubudahwema
Ubudahwema
Ubudahwema
Uri umucyo aho mbarizwa
Uri intsinzi yanjye
Niyo mpamvu nzakubahisha
Wowe hogoza ryanjye
Mu mahumbezi y' urukundo
Niho tuzibanda
Unkundira ibyiza ukihanganira ibibi
Nzakugenera ibigukwiye
Uri impamvu yo kwicuma kw' iminsi yanjye
Uzahora uziritse ku nkingi y' umutima
Wagukunze ubudahwema
Nzahora nkukumbura uko duhorana
Rukundo rwanjye ubudahwema
Hey
Ubudahwema
Ubudahwema
Ubudahwema
Hey
Ubudahwema
Ubudahwema
Ubudahwema
Written by: King James


