Lyrics

Kubera ubwinshi Bw'imbabazi zawe Weretse isi yose urukundo Rutazigera rushira na rimwe Nkizimira mu mwijima Ungarura mu mucyo wawe Maze yesu aramfira ku musaraba Wakinguye ijuru Ninjira rya rembo Nagabanye mu rugo kwa Data Har'icyo wankoreye None ndaririmba Waranyibutse nzahora nshima Umaze kuzuka utsinze urupfu Amaraso yawe yishyuye Umwenda wanjye wose mu mwuzuro Umuvumo w'icyaha warandekuye Kuko uwo mwana abohoye Nawe aba bohotse iteka Wakinguye ijuru Ninjira rya rembo Nagabanye mu rugo kwa Data Har'icyo wankoreye None ndaririmba Waranyibutse nzahora nshima Wansutseho amavuta Amavuta ntazareka Wampaye izina rishya Ndi uwawe Wampaye agakiza Agakiza ntazareka Wampaye izina rishya Ndi uwawe Wanyujuje umwuka Umwuka nzahorana Wampaye izina rishya Ndi uwawe Wakinguye ijuru Ninjira rya rembo Nagabanye mu rugo kwa Data Har'icyo wankoreye None ndaririmba Waranyibutse nzahora nshima Nzahora nshima Nzahora nshima Kubw'intsinzi yawe Hagire ushimira Nzahora nshima Har'icyo wankoreye None ndaririmba Waranyibutse nzahora nshima
Writer(s): Ndasingwa Chrysostome Lyrics powered by www.musixmatch.com
instagramSharePathic_arrow_out