歌词

Kuki wabyemeye Mana Nyagasani, iby'akababaro nti kuki wabyemeye? Amarira nimenshi reba imiborogo, duhora twibaza Mana kuki wabyemeye. Iyo nibutse iryo joro, ijoro ry'imiborogo iryo wemeyeko y'uko abacu batuvamo. bintera kwibaza nikuki Nyagasani wemeyeko tubabazwa bene aka kageni. nikuki? Kuki wabyemeye Mana Nyagasani iby'akababaro nti kuki wabyemeye. Amarira nimenshi reba n'imiborogo, duhora twibaza tuti kuki wabyemeye? Musa kurw'impanuka urupfu rwatugendereye Mana wemeyeko Gatari asezera kw'iyi si. Njugu Amosi, Manzi umuhungu witondaga, turabibuka mwese ntituzabibagirwa. Mana. Kuki wabyemeye Mana nyagasani, iby'akababaro kuki wabyemey? Amarira ni menshi reba imiborogo duhora twibaza twibaza Mana nikuki wabyemeye? Turabaye Mana, kandi nawe urabibuna, ariko muri byose shimwa kubwa ya mirimo myiza. Iyo wemeyeko abo bagaragu bawe bakora muri iyo minsi mikeya bamaze kwisi. Turabibuka imirimo yanyu myiza itagereranywa mwakoze mukiriho. Turabibuka ukuntu twabanye neza igihe mwahoze iwacu ntituzabibagirwa. Turabibuka imirimo yanyu myiza itagereranywa mwakoze mukiriho. Turabibuka ukuntu twabanye neza igihe mwahoze iwacu ntituzabibagirwa.
Writer(s): Ambassadors Of Christ Choir Lyrics powered by www.musixmatch.com
instagramSharePathic_arrow_out